Isezerano
Mani Martin
paroles Mani Martin Isezerano

Mani Martin - Isezerano Lyrics & Traduction

Ngusezeranije kutazigera nkubabaza
Wenda ninakosa ngateshuka uzambabarire
Sinzageza aho utabona imbabazi
Ni isezerano

Urukundo rusa no kuririmba
Indirimbo iryoheye amatwi
Hari ubwo nyiririmba nkumva itashira
Iki gitaramo tukakiguma mo
Bikaguma bityo ari nayo ntero
Ukajya utera nkakwikiriza

Usanzwe ubizi neza ko ibyacu
Birenze ibyo bazi
Usanzwe ubizi kandi
Ko twemeye gukurikira iyi ntambwe

Nk'uko buri gitabo kigira amashakiro
Aho buri page uzajya uyisanga
munkuru y'urukundo natwe dufite page
Abazayisoma bazamenya ko ari  njye nawe
Tambuka, tinyuka
Ndi uwawe ukaba uwanjye

Ngusezeranije kutazigera nkubabaza
Wenda ninakosa ngateshuka
Uzambabarire
Sinzageza aho utabona imbabazi
Ni isezerano

Urukundo rusa no kuririmba
Indirimbo iryoheye amatwi
Hari ubwo nyiririmba nkumva itashira
Iki gitaramo tukakiguma mo
Bikaguma bityo ari nayo ntero
Ukajya utera nkakwikiriza

Ngwino uturize mugituza cyanjye
Wibagirwe kubaho uri wenyine
Tambuka, tinyuka
Ndi uwane ukaba uwanjye
Tambuka, tinyuka
Ndi uwane ukaba uwanjye

 


Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)