Aka gafoto dufitanye
Uzagategure muri salon
Abaje bose bajye bakareba
Bati uy'umwana yavutse hehe
Njya kugukunda ntawabintegetse
N'umutima wanjye wabishatse
Aho nciye hose bakambaza
Bati uy'umwana yahuye he?
Nkabasubiza kinyabupfura
Umwana nkunda niwe wanzonze
Hogoza ryanjye ni umutarutwa
Izina rye n'Iribagiza
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Yeah eh
Umutarutwa
Tambuka uze unsanga
(umutarutwa)
Sanganira ugukunda
(umutarutwa)
Wakwihebeye wese
(umutarutwa)
Kure y'amaso ni mu bihugu
Ntabwo ari kure y'umutima
Aho ndi hose mba ndi kumwe
Nuwo nakunze Ribagiza
Akira impara n'umushoferi uyitembereza
Utambagize umutarutwa
Umurikire bene gakondo
Ngitanda kiza buriri bwiza
Bushashe neza bunaseguye
Iyizire musego udahanda
Wowe shuka y'amahoro
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Umutarutwa
Tambuka uze unsanga
(umutarutwa)
Sanganira ugukunda
(umutarutwa)
Wakwihebeye wese
(umutarutwa)
Iyizire mama iyizire (iyizire)
Iyizire ntugire ubwoba (nukuri)
Iyizire mama iyizire (naragukunze)
Iyizire shenge iyizire
Iyizire ntugire ubwoba
(bibire byumuronge)
Iyizire mama iyizire
(seko ibikwiye)
Iyizire shenge iyizire
(masako agaseseka)
Ngwino usange uwagukunze
Muzahorana iteka mama wee
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Ngwino Iriza, ngwino Roza
(ngwino uwo nihebeye)
Umutarutwa
Ngwino uwantwaye uruhu n'uruhande
(umutarutwa)
Ngwino undutira bose
(umutarutwa)
Yeyeyeye…..
(umutarutwa)
Ohoh……
Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)