Ndagukunda
Yvan Buravan
paroles Yvan Buravan Ndagukunda

Yvan Buravan - Ndagukunda Lyrics & Traduction

Buravan
Paster P respect man

Imiyaga ituze
Amazi areke gusuma
Ngire icyo nkubwira Cherie
Nabuze aho mpera
Ni nk'aho naba mbeshye
Mvuze gusa ko ngukunda

Nimbikubwira ntiwumve ijambo
Ahubwo wumve umutima ubivuga
Oya aya si amareshyamugeni
Uku niko kuri

Reka mbivuge maze bose babyumve
Nta soni mfite ntewe ishema
No kuba uwawe
Ndagukunda
Byumve ndagukunda
Ndagukunda
Byumve ndagukunda

Ni kenshii umbona ntavuga
Oya s'amagambo yabuze
Ahubwo ibyo niyumvamo
Biraremereye bingora kubivuga
Oya s'uko ngutinya
Iyo nkubonye nkarira
Si no kutaba umugabo
Intambara y'urukundo
Nta wigeze ayitsinda

Ayi weee…
Njye ndagukunda wee
Nyabusa nyemerera tugumane
Oya aya si amareshyamugeni
Uku niko kuri

Reka mbivuge maze bose babyumve
Nta soni mfite ntewe ishema
No kuba uwawe
Ndagukunda
Byumve ndagukunda
Ndagukunda
Byumve ndagukunda

Sinzakubabaza Oyaa….
Sinarota mbikora
Ni wowe buzima bwanjye
Kukubabaza n'ukwikora mu nda..

Reka mbivuge maze bose babyumve
Nta soni mfite ntewe ishema
No kuba uwawe
Ndagukunda (ndagukunda baby)
Byumve ndagukunda
Ndagukunda (ndagukunda)
Byumve ndagukunda (ndagukundaa)

Reka mbivuge maze bose babyumve
Nta soni mfite ntewe ishema
No kuba uwawe (kwitwa uwawe)
Ndagukunda (ndagukunda)
Byumve ndagukunda
Ndagukunda
Byumve ndagukunda

Ooohh….
ndagukundaa


Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment