Warumagaye
Victor Rukotana
paroles Victor Rukotana Warumagaye

Victor Rukotana - Warumagaye Lyrics & Traduction

Ntampamvu yo kukwanga
Ntampamvu yo kugusiga
Umutima ukunda
 wari warumagaye
Abakobwa bino
ntanumwe wandebaga nirihumye
Nakira ko gukundwa
 ari iby'abatunze n'abaminuje

Maze wowe
Mbona uraje
Nkubwiye ko ntakazi ngira uti akazi silo kangenza
Nkubwiye ko ntize uti ntaho bigisha urukundo
Nakunze umutima waweeeeeh
Urugero rw'urukundo nyarukundo ni (wowe eeh)

Nabaye nkubonekewe
Nagize ngo ahari ndumviranye
Mbuza nmutima kwibwira ibitari byo
Sinarinziko numwali mwiza nkawe
Yaza ari njye ashaka
Abakobwa bino yoo
ntanumwe wandebaga nirihumye
Nakira ko gukundwa
ari iby'abatunze n'abaminuje gusa!
Nanana nana… Nanana nana

Maze wowe
Mbona uraje
Nkubwiye ko ntakazi ngira uti akazi kangenza
Nkubwiye ko ntize uti ntaho bigisha urukundo
Nakunze umutima waweee ( waweee eeh)
Urugero rw'urukundo nyarukundo ni wowe eeh (woweeh)

Ese uwagukunze ukennye
Ukize ntiwarushaho kumukundwaza?
Ese uwakwitayeho utazwi
Wakwamamara ukamwibagirwa
Umutima ukunda
Wari warumagaye
Abakobwa bino
Ntanumwe wandebaga nirihumye
Maze wowe eee
Unyereka urukundo nyarukundo
Maze wowe eee
Mbona uraje ee
Nkubwiye ko takazi ngira
Uti akazi kangeza
Nkubwiye ko ntize uti ntaho bigisha urukundo
Nakune umutima wawa eeeee (eeh)
Urugero rw'urukundo nyarukundo ni wowe eeeh (woweeh)


Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment