Icyo Dupfana
Mani Martin
paroles Mani Martin Icyo Dupfana

Mani Martin - Icyo Dupfana Lyrics & Traduction

Njye nashakishije umuti w'ibibazo tubona muri ubu buzima
Nibazaga umuti wadukiza amakimbirane n'inzangano
Nkibaza umuti watuma dutuza tugaturana
Tugaturana dutuje dusangira ibyo dutunze tugahumeka amahoro
Tugaturana dutuje dusangira ibyo dutunze tugahumeka amahoro
(Tukaririmba amahoro
Tugasakaza amahoro, tugatura mumahoro tugahumeka amahoro
Tukaririmba amahoro, tugasakaza amahoro
Tugatura mumahoro tugahumeka amahoro)

Njye nakomeje gushaka uwo muti wakuraho ishyari tugatuza
Ukaduhumura amaso tukabona icyo dupfana ko kiruta icyo dupfa
Ukaduhumura amaso tukabona icyo dupfana ko kiruta icyo dupfa
Uwo muti ndawubonye muze munyweho mwese uwo muti ni urukundo
Twakwimitse urukundo, tukimura amacakubiri mumitima
Twakwimitse urukundo tukimura amacakubiri mumitima mazeeee

(Tukaririmba amahoro, tugasakaza amahoro
Tugatura mumahoro tugahumeka amahoro
Tukaririmba amahoro, tugasakaza amahoro
Tugatura mumahoro tugahumeka amahoro)


Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)