Urasa n'aho uhari
Kandi nabwo udahari
Gusa umutima wanjye
Wifuza kuguhorana
Nzirikana uko twahuye
Wari utegereje uwaza wese
Ngo wishakiraga ubuzima
Waranyakiriye numva
Unyuze umutima ukunda
Natekereza ko wasubirayo
Umutima ukabura amahwemo
Amahwemo
Ubwira ko wowe utagira ugukunda
Ngo wibonera gusa abakwifuza
Oui j'ai tant besoin de toi et
Et je veux t'aimer de vraire
Je veux pas que tu me laisses
Si tu restes avec moi uhm
Nakwibagiza amajoro y'imbeho
Iyaba wanyemereraga tukagumana
Nanjye sinagutenguha
Iyaba wanyemereraga tukagumana
Nanjye sinagutenguha
Nibyo koko nanjye naje nk'abandi
Kubw'ibyishimo byabonwa n'ahandi
Nka ba Yohani, Rahuriyani, Feresiyani
Wa mugani wa Sebanani
Nk'uko nabo bari baje bigendera
Nanjye ni uko nari naje nigendera
None gusubirayo byarananiye
Numva ari nk'umutego wahamfatiye
Ayiwe, ayiwe, ayiwe,
Reka tubirenze ijoro tubigire ijuru (ijuru rito)
Umutima wanjye ubone amahwemo
Amahwemo amahwemo…
Nzagukunda tubishyire k'umurongo
Tuzafatanya tubone ayo maronko
Oui j'ai tant besoin de toi et
Et je veux t'aimer de vraire
Je veux pas que tu me laisses
Si tu restes avec moi uhm
Nakwibagiza amajoro y'imbeho
Iyaba wanyemereraga tukagumana
Nanjye sinagutenguha
Iyaba wanyemereraga tukagumana
Nanjye sinagutenguha
Oyaaaa sinagutenguhaa
Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)