Rwahuje Data na Mama
Rurasendera Intwari ndaseruka
Urwo mbabwira
Nirwo rudutera kwanda
Rugwa neza kandi cyane
Rutemba ituze
Ntacyo warunganya ndabarahiye
Aho ruri ntihab'umwaga
Bahungu turuvuge imyato
Bakobwa turuhe impundu
Yeee rutemba ituze
Uwandaga yandaga urwo
Maze nanjye ubwo nkazagira ntyo
Kurya ndinda nayo igira kabiri
Ndarugutuye
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ni rwogere, Ni rwogere
Ni rwogere, Ni rwogere
Ni rwogere rwokagwira
Rube inganza marumbo
Rusendere rwizihiye abarufite
Ni umwambaro w'umurimbo
Ni umuringa ubereye ukuboko
Ni urunigi runigirijwe ijosi
Abakuru turuture abato
Abato nabo dusigasire iyo ngabire
Rurandarande rwande cyane
Harambe rwo nabarugira
Rukomeze ruganze
Rutubere akabando k'iminsi
Uwandaga yandaga urwo
Maze nanjye ubwo nkazagira ntyo
Kurya ndinda nayo igira kabiri
Ndarugute
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ni rwogere, Ni rwogere
Ni rwogere, Ni rwogere
Uwandaga yandaga urwo
Maze nanjye ubwo nkazagira ntyo
Kurya ndinda nayo igira kabiri
Ndarugute
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ntakiruruta nukuri
Reka ntacyo warunganya
Ni rwogere
Ni rwogere
Ni rwogere
Ni rwogere
Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)