Uzibukirwa Kuki
Clarisse Karasira
paroles Clarisse Karasira Uzibukirwa Kuki

Clarisse Karasira - Uzibukirwa Kuki Lyrics & Traduction

Haaayaya haayaya
Haaayaya haayaya  
Haaayaya haayaya  
Haaayaya haayaya  

Ninde uzarama nk'imisozi
Mbese ninde uzatura nk'imigezi
Ninde ujya inama n'ibihe
Akagena uko Ibiza n'ibiza
Bizamusiga amahoro hooo
Bijya bigora kumvisha umuntu
Kwita kwiherezo rye heee
Cyane iyo yumva
Ko yahiriwe n'ubuzima yee
Umunyabwenge we aharanira
Iherezo ryiza
Bikamutera kwitwararika
Hagihumeka iyee

Wamenya ibyabayeho
Ntumenya ibirimbere
Uzabara underuki
Uzasiga nkuru ki
Nuba se utakiriho
Nyuma yubu buzima
Mu isi icyo gihe
Uzibukirwa kuki

Haayaya haayaya hayaya
Haayaya haayaya hayaya
Haayaya haayaya hayaya

Mesa imirimo yawe mibi
Iziganze ikarusha ubwinshi
Imyiza kugipimo
Mee k'umusozi w'iwanyu
Uzasigara ur'igitaramo ki
K'urukuta ruzandikwaho
Amateka ya muntu
Izina ryawe mbese rizahaba
Rigaragarariyee nde
Uwaguhishurira kubihe
Muminota yanyuma aaaah
Ahari wava mubidashinga
Bidafite umumaro iyeeee

Wamenya ibyabayeho
Ntumenya ibirimbere
Uzabara underuki
Uzasiga nkuru ki
Nuba se utakiriho
Nyuma yubu buzima
Mu isi icyo gihe
Uzibukirwa kuki

Utwigishe kubara
Iminsi yacu, dutunge
Imitima y'ubwenge
Duhabwe no kumenya
No gukora icyo twasigarijwe
Iherezo tugira niryo banga
Duhishwa m'ubuzima
Ntakiriho tubona
Munsi y'ijuru
Kitagira iherezo


Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment