Nahuye Na Messiya
Ambassadors of Christ Choir
paroles Ambassadors of Christ Choir Nahuye Na Messiya

Ambassadors of Christ Choir - Nahuye Na Messiya Lyrics & Traduction

Ku iriba umusamariyakazi
Yahinze umushyitsi ooohh
Ubwo yahuraga n'umuyuda
Umuyuda amuganiriza neza
Byari ibintu bidasanzwe
Umuyuda kuvugana
N'umusamariya neza
Bahoraga bahanganye bakarangwa
Na makimbirirane yurudaca aaahh
Uyu wari umwanya udasanzwe
Mu mibereho yurya mugore
Maze biba akarusho
Ubwo yamenyaga yuko
Adahuye n'umuyuda usanzwe
Ahubwo ko ahuye na Mesiya
Bimwanga munda
Kwifata biramugora
Azamuka umudugudu asakuza ati
Bagenzi mpuye na Mesiya

Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Ku iriba ni ishuri ridasanzwe
Aho umwigisha mwiza Yesu
Aduhera isomo ridasanzwe
Ku mibanire ikwiye kuturanga
Kugira ibyo tudahuza n'ibintu
Bizahoraho kugeza kwiherezo ry'isi
Ariko ntibikwiriye gutuma tubaho
Duhanganye turebana ayingwe eeeh
Geregeza umbere udasanzwe
Maze nanjye nkubere udasanzwe
Twigire ku birenge bya kristo Yesu
Ariwe buye ryo mu mfuruka
Rihurirwaho n'inkuta zose
Niwe muhuza w'ibyahoze bidahura
Iyuda n'isamariya abahuye nawe
Bahinduka abadasanzwe

Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya

Ni mundeke ndirimbe
Nahuye na Mesiya
Kandi guhura nuwo
Mesiya si ibisanzwe
Uwahuye nawe
Ahinduka mushya
Hahandi mwarimunzi
Narahimutse ubu ndimushya


Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)