Ibyishimo Bibi
Kizito Mihigo
paroles Kizito Mihigo Ibyishimo Bibi

Kizito Mihigo - Ibyishimo Bibi Lyrics & Traduction

Mu minsi ishize banyarwanda
Nabaririmbiye Umujinya mwiza muratungurwa
Abaziranganzo barasakuza bati : "Umujinya mwiza ntubaho"

Abacurabwenge barahanitse bati : "Iyi ni inganzo y'ubumwe n'umurimo"
Bati:"Iyi ni inganzo yo gukunda igihugu cyacu"
Rwanda nziza nk'uko ikirango kibivuga
Tuzagukunda tugukorere mu bumwe gusa

None uyu munsi bana b'u Rwanda
Nje kubabwira ibyishimo bibi
Bimwe bituma twihemukira
Tugasenya ibyo twiyubakiye

Hari abakinnyi bakina umupira batsinda igitego bagasamara
Bakarangara bakajenjeka, bakishyurwa ibitego amagana
Ingaruka z'ibyishimo bibi zikabariza ayo kwarika
Hari urubyiruko rukundana rukirukankira
Mu buriri rugasangira ibyishimo bibi
Sinakubwira urukundo rukayoyoka
Rukaba nka ya mashara yaka agurumana akazima adasize n'igishirira

Ibyishimo bibi biragatsindwa birutwa n'umujinya mwiza ndabarahiye
Birutwa no kubabazwa ntuhemuke
Ahubwo ugafata ibyemezo byo kwivana mu kababaro

Rwanda nziza ngobyi iduhetse
Nzakurinda ibyishimo bibi
Nzakurinda kwibagirwa ko aho wavuye ari kure cyane
Akarengane n'urugomo nibyo byakugejeje ku rupfu
None rero ngobyi iduhetse uramenye iyo mijishi itajishuka
Uramenye, kora iyo bwabaga uzitire ihohoterwa n'urugomo
Kubirangarana byatuma uba nka wa muntu utsinda igitego agasamara

Rubyiruko rw'u Rwanda nimucyo twirinde ibyishimo bibi
Nibyo bituma munywa nyinshi
Mukandika iminani mu nzira  mu mutwe ho harimo zeru
Ibyishimo bibi biragatsindwa
Ibyishimo bibi biragatsindwa, ibyishimo bibi biragatsindwa
Bituma babyara indahekana kuko bisanze mu myidagaduro itunguranye
Ariko cyane cyane nshuti nkunda, bibatamika ka gakoko kabarya
Kakabamira akaramata
Rubyiruko rw'u Rwanda nimucyo twirinde ibyishimo bibi
Nibyo bituma munywa nyinshi
Mukandika iminani mu nzira  mu mutwe ho harimo zeru
Ibyishimo bibi biragatsindwa
Ibyishimo bibi biragatsindwa, ibyishimo bibi biragatsindwa
Bituma babyara indahekana kuko bisanze mu myidagaduro itunguranye
Ariko cyane cyane nshuti nkunda, bibatamika ka gakoko kabarya
Kakabamira akaramata


Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)