Ndanyuzwe
Aline Gahongayire
paroles Aline Gahongayire Ndanyuzwe

Aline Gahongayire - Ndanyuzwe Lyrics & Traduction

Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
Ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima

Uwiteka nje imbere yawe nciye bugufi
Mfite byinshi byo kukubwira ariko reka mpitemo kimwe
Si uko amarira yashize
Si uko ibibazo birangiye
Ni umutima unyuzwe
Uwiteka nje imbere yawe ongera unyumve
Wakire iyi ndirimbo kuko imvuye Ku mutima
Si uko amarira yashize
Si uko ibibazo birangiye
Ni umutima unyuzwe

Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima

Uwiteka nje imbere yawe nibutse byabihe
Ndumva nuzuye ishimwe n'amarira y'ibyishimo
Si uko hari icyo natanze
Si uko nkiranuka bikwiriye
Ni umitima unyuzwe
Uwiteka nje imbere yawe ongera unyumve
Sinabona icyo ngutura gihwanye n'ibyo unkorera
Ng'uyu umutima uwakire
Uwukoreshe icyo ushaka
Kuko umutima uranyuzwe.

Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
Ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima

Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
Ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima

Ndanyuzwe mu mutima wanjye
Mfite indirimbo ibihumbi
Ntarindi jambo nshaka kuvuga
Usibye irigushima


Paroles2Chansons dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment